Uncategorized

DUKWIYE GUKORA IBYO DUSABWA

Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa.”
(Yesaya 40:3 BYSB)

Buri muntu wese agira igihe cye cyo gutegereza ariko abantu benshi tujya twicara gusa tugategereza ko Imana ari yo ikora ibintu byose ntitwibuke ko natwe dufite uruhare rwacu tugomba gukora, dukwiriye guhora twiteguye gukora ibyo twe dusabwa kandi twizereye ko bizabaho kugira ngo Imana na yo ikore ibyo yasezeranye kudukorera.

Ushobora kuba ujya wibaza uti: “Ese ngize ibyo nkora ntibikunde?” ariko ntukwiye gutekereza utyo, ahubwo ukwiriye gutekereza ko ibyo uteganya gukora bizakunda kandi nubwo bitagenda nk’uko wabiteguye rwose ntibivuze ko bitazaba. Komeza wizere ureke gucika intege.

Rev. Sereine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *